Amakuru

Uwari umuyobozi wa APR FC yahinduriwe inshingano

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga wari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka yahinduriwe inshingano agirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaraye akoze impinduka mu nzego za gisirikare.

Benshi mu basirikare bakaba bahinduriwe inshingano harimo na Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari umuyobozi wa APR FC.

Kuva muri Kamena 2021, Lt Gen Mubarakh Muganga yari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka akaba yasimbuwe na Gen Maj Vincent Nyakarundi.

Muri izi mpinduka zakozwe, Lt Gen Mubarakh Muganga akaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda aho yasimbuye Gen Jean Bosco Kazura.

Ibi bikaba bishimangira ko mu minsi ya vuba hazatangazwa umusimbura we ku mwanya w’umuyobozi wa APR FC, cyane ko na we mu minsi yashize yavuze ko inshingano afite zitamwemerera gukomeza kuri uyu mwanya ndetse akaba yaranabimenyesheje ubuyobozi bw’ingabo, bivugwa ko Lt Col Richard Karasira ari we uzaba umuyobozi mushya wa APR FC.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button