Amakuru

Gahunda y’umweyo muri Kiyovu sports yatangiye

Ikipe ya Kiyovu Sports imaze gutangaza ko yatandukanye n’abasore bayifashije cyane muri uyu mwaka, barimo umunya Africa y’epfo, Royad Nordien ndetse n’umugande Erissa Seksambo wayitsindiye ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino.

Babinyujije Ku mbugankoranyambaga zabo, Kiyovu sports bemeje ko batandukanye n’aba basore bavuga ko babashimira ibyo babagejejeho,

Ibi byatunguye abantu benshi nyuma yo kubona basezerera abasore babagashije cyane, dore ko mu mibare ari bamwe mu bitwaye neza kururaha abandi muri Kiyovu Sports ndetse no muri Shampiyona yose muri rusange, by’umwihariko kuri Erissa Seksambo wabaye uwatsinze ibitego byinshi muri iyi kipe gusa abafana ba Kiyovu sports bamwangira ko yahushije Penaliti kumukino wa Sunrise bari batsinzwemo igitego basabwa kucyishyura ngo babonye inota ribaha igikombe baheruka mu myaka 30 ishize.

Erisa Ssekisambu ntazaba mu mitima y'abayovu kubera guhusha penaliti yashoboraga gutanga igikombe

Biravugwa ko muri Iyi kipe, abarenga 10 bashobora kwirukanywa by’umwihariko bahereye muri Stafu tekinike y’iyi kipe irimo Mateso Jean De dieu.

Royad Nordien yasezerewe atamaze igihe muri Kiyovu sports

Kiyovu Sports imaze Imyaka ibiri itwarwa igikombe cya shampiyona n’ikipe ya APR FC Kandi ariyo yabaga ifite amahirwe menshi, benshi bahuriza kukuba itazongera kubona amahirwe nk’ayo yabonye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button