Amakuru

Ishyaka Green Party ryishimira uruhare ryagize mu izamurwa ry’umushahara wa mwarimu

Ishyaka rihanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party ryishimira ko ryagize uruhare mu ishyirwaho rya noteri wigenga, Poste de sante ndetse n’izamurwa ry’umushahara wa mwarimu, ngo kuko ubu nta muntu ugisiragira ashaka noteri kubiro by’umurenge cyangwa ngo arembere murugo, nkuko bigarukwaho n’abarwanashyaka baryo.

Bagize bati” ishyaka rya Green Party ryatanze akazi kuri ba noteri bigenga, kandi ryafashije abashaka service za noteri. Ubu nta murongo ugitondwa, umuntu ashobora kuba yabonye serivise z’ubutaka mu gihe cy’iminsi itanu, kuko ba noteri bigenga barafashije cyane, ndetse kugeza izi saha nta mbogamizi zirababonekaho ngo tuvuge ngo service ya banoteri bigenga irapfuye kuko batanga serivisi z’ingirakamaro kubanyarwanda. Rero ni umusanzu ukomeye ishyaka ryatanze.”

Hon. Alexis Mugisha yagaragaje ko kuba mubyo ishyaka ryifuzaga kugeraho harimo Amavuriro yunganira ibigo nderabuzima, byaragezweho nayo ari indi ntambwe yo kwishimirwa.

Ati” ntibona Poste de sante zimaze gukwira mugihugu cyose, iyi nayo yari muri gahunda yacu yo muri 2017, kandi byagezweho mwese murabibona.”

Hon. Alexis Mugisha umurwanashyaka wa Green Party

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Green Party, Hon. Ntezimana Jean Claude, yashimangiye ibyavuzwe n’abarwanashyaka, avuga ko bishimira ko hejuru ya 70% y’ibyo bifuzaga gukora byagezweho.

Ati” nubwo tutabashije gutsinda ngo umukuru w’igihugu abe aturuka mu ishyaka ryacu, ariko twishimira ko hejuru ya 70% y’ibyo twateganyaga gukora, byakozwe, harimo n’igikomeye cyo kuzamura umushakara wa mwarimu.”

Hon. Jean Claude Ntezimana SG wa Green Party

Perezida w’ishyaka Green Party Hon. Dr Habineza Frank ashima ko hari ibyo bagezeho mu gihe gishize ndetse akagaragaza ko hari n’ibindi bifuza kuzageraho mu gihe kizaza.

Dr. Frank Habineza, Perezida wa Green Party

Usibye kuba iri shyaka ryishimira kuba ryaragize uruhare mu ishyirwaho rya noteri wigenga ndetse na Poste de sante, hari n’ibindi byagezweho birimo, kuzamurwa umushahara wa mwalimu kuko wazamutse hafi 90%, kugaburira abana ishuri, kugabanya umusoro w’ubutaka, kukijyanye no kwivuza kuri mituweli bitagombye ko utegereza, Poste de sante n’ibindi.

Bamwe mu barwanashyaka bitabiriye inama

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button