Amakuru

Muhanga: Abafite ubumuga bijejwe kubakirwa ibibuga bihagije byo kwidagaduriraho.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga , abafite ubumuga bashimira Leta y’u Rwanda ku nkunga imaze kubaha mu myaka 5 ishize kuko bahawe ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 700 .

N’ubwo bishimira ibyo bamaze kugeraho nibyo Leta y’u Rwanda ibafasha birimo no kudahezwa, abafite ubumuga bo mu karere ka Muhanga bavuga ko bakibangamiwe no kutagira ahantu henshi ho kwidagadurira, ubuyobozi butangaza ko iki kibazo kiri kuvugutirwa umuti.

Komiseri ushinzwe ubukungu mu nama y’Igihugu y’abafite ubumuga Bwana Irihose Aimable avuga ko bifuza ko mu bibuga Akarere gateganya kubaka katagomba kwibagirwa iby’abafite ibibuga kugira ngo babone aho kwidagadurira bihagije .

” Usibye ibibuga bidahagije bikwiriye kubakwa, n’inyubako nyinshi zo muri aka karere usanga nta nzira zagenewe abafite ubumuga zihari ” Irihose.

Kamangu Samuel ,umukozi ushinzwe abafite ubumuga asobanura ko muri iyi myaka 5 babanje gushyira ingufu mu kubakira amacumbi abafite ubumuga batari bayafite ko byatwaye angana na Miliyoni 113 Frw.

Akomeza avuga ko ibi babifatanyije no kugoroza abana bafite ubumuga bw’ingingo ndetse no kuvuza abafite ubumuga bwo mu mutwe nabyo byatwaye asaga miliyoni 30.

Madamu Kayitare Jacqueline uyobora Akarere ka Muhanga avuga ko mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Muhanga ko hazubakwa ibindi bibuga birimo n’abafite ubumuga.

Mayor yagize ati ” Hasigaye igihe gito kugira ngo tumurikire abaturage igishushanyo mbonera,turizera ko uko ubushobozi buzagenda buboneka abafite ubumuga bazubakirwa ibibuga bakiniramo “

Kayitare avuga ko hagiye kurebwa uko abacikirije amashuri kubera ubumuga bafashwa kuyasubiramo hibanzwe cyane kubadafite ubushozi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button