AmakuruImikino

Mugisha Moise yakomeretse mu mutwe ahita ava mu mikino Olympic

Umunyarwanda Moise Mugisha ntiyashoboye gusoza isiganwa ry’amagare ryareshyaga na Km 234 mu mikino Olympic ikomeje i Tokyo, mu Buyapani kubera impanuka yagize.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Eddie Rwema w’Ijwi rya America, Mugisha Moise yavuze ko yagonze imodoka y’Abakomiseri bituma akomereka bityo gusiganwa biba bihagarariye aho.

Ati “Icyaje kuba kugira ngo ntarangiza iryo siganwa, nagiye kugaruka inyuma ku modoka ngiye gushaka amazi, mu gihe nshometse ku modoka y’abakomiseri ntegereje iyange imfasha, niba hari ikintu yikanze sinamenya, nagiye kubona mbona afunze kandi yibagiwe ko nayicometse inyuma, igare urabizi riba ryihuta hari icyuma cyari inyuma ku modoka cyahise kimbaga ku buryo nakomeretse mu mutwe njya kwa muganga baramfuka.”

Mugisha Moise avuga ko bari bamaze gusiganwa Km 140 kandi ngo yari afite imbaraga zo gusiganwa akarangiza.

Yari afite imibare arimo kubara mu gikundi yarimo cy’ibihange, ngo yumvaga ko bamutwara bagera mu birometelo bya nyuma agahatana kugira ngo atsinde, byakwanga agashaka umwanya mwiza.

Umudari wa Zahabu watwawe na Richard Carapaz, wo muri Equateur, akurikirwa na Tadej Pogačar wo muri Sloviniya uherutse gutsinda irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour de France.

Umubiligi Wout Van Aert watsinze umudali wa zahabu mu mikino Olempike y’i Rio de Janeiro muri Brezil ni we wabaye uwa gatatu.

Iri siganwa ry’amagare ryatangiriye mu busitani bwa Musashinonomori risoreza i Fuji. Ryatangiye ririmo abasiganwa 128 baturuka mu bihugu 57. Haje kurangiza abakinnyi 85.

Mugisha Moise yavuze ko iri siganwa rikomeye cyane ugereranyije n’andi yitabiriye ndetse akanabiheraho avuga uburyo n’abakinnye Tour de France bose baryitabiriye

Gusa ngo yungutse byinshi ku bakinnyi bakomeye baryitabiriye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button