AmakuruIbigezweho

Ariel Wayz yagereranyije ibere rye n’irya Bigogwe

Umuhanzikazi Ariel Wayz wagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yerekanamo ibere rye, na we asa nka wa wundi uterwa na we akitera kuko yahise arigereranya n’umusozi w’Iburengerazuba bw’u Rwanda bakunze kwita ibere rya Bigogwe.

Ariel Wyz ibere rye rikomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Ni amashusho y’uyu muhanzikazi yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari kumwe na mugenzi we Juno Kizigenza baherutse no gukorana indirimbo ariko bikaba bivugwa ko bari no mu munyenga w’urukundo.

Muri ariya mashusho aba bombi baba babyina indirimbo nshya y’umuhanzi Bruce Melodie, bikaza kugeramo hagati ibere ry’uriya muhanzikazi rikagaragara.

Abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga bahise bafata ibyitwa sreenshot igaragaza agace agaragazamo ibere rye ubundi bakwirakwiza ku mbuga nkoranyamba, bamwe bamuseka kuba atanambayemo agafatamabere (Soutien).

Ubwo iyi nkuru yari ikomeje gushyuha cyane ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzikazi na we yagiye kuri Twitter ye, ashyiraho ifoto igaragaza umusozi uherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba bakunze kwita Ibere rya Bigogwe, ashyiraho ubutumwa agira ati “BIGOGWE.”

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button