AmakuruImyidagaduro

KNC bamuhe CANO? imihogoreze ye ikomeje guhabwa urw’amenyo

Amashusho agaragaza umunyemari Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC agerageza kuririmba ahogoza zimwe mu ndirimbo ze, akomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga,bamwe batangiye kumusabira CANO yo kunyuzaho indirimbo ze!

Uyu munyemari uzwi cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda aho anafite ikipe ya Gasogi United, yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda aho yagarutse ku bihangano bye bya cyera dore ko yigeze no gukora ubuhanzi bwo kuririmba.

Ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze yashyize hanze mu myaka yatambutse, yagerageje guhogoza, ibizwi nko kuryoshya indirimbo ze gusa bamwe babyakiriye ukundi.

Ku mbuga nkoranyambaga za bamwe, bagiye bafata agace k’amashusho agaragaza KNC ari kuririmba izo ndirimbo, bagashyiraho ubutumwa bugaragaza ko batwamye imiririmbire y’uyu mugabo udapfa kurara atavuzwe mu itangazamakuru.

Umunyamakuru Murungi Sabin kuri Instagram yagize ati “Niyongere muri management y’umuziki wa KNC cyangwa mbe ndetse gato ?? KNC ubyumve ndakwikundiraaaa…”

Uwitwa Twagirimana Patrick yahise atanga igiterekerezo kuri iki cya Sabin, agira ati “Nta mukire uririmba nabi koko [uturangabyiyumviro (emoji) two guseka] ahwi.”

Uwitwa Karangwa Claude kuri Twitter we yagize ati “Uyu muhanzi abirimo neza cyangwa aratubeshya ?”

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button