Amakuru

MENYA IMPAMVU Y’URUZINDUKO RWA PEREZIDA PAUL KAGAME MURI BENIN NA GUINEA

Kuri uyu Wa gatanu Perezida Paul Kagame yatangiye Urugendo rw'iminsi ibiri mu mahanga.

Kuva kuri uyu wa gatanu Perezida Paul Kagame aratangira uruzinduko rw’akazi mu burengerazuba bwa Africa muri Benin, nyuma na Guinea. Hari abakwibaza impamvu agiye muri ibyo bihugu.

 

Umubano w’ubutegetsi bwa Benin n’ubw’u Rwanda usa n’ukomeye kuva mu myaka itanu ishize, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, imyubakire n’ibidukikije, nk’uko abategetsi babivuga.

 

Naho kuri Guinea igihugu “gifite amahirwe yo kuba cyaza mu bikize cyane muri Africa”, umutegetsi wayo – urebye ukiri mushya, Col Mamadi Doumbouya wabugezeho kuri coup d’État mu 2021, akeneye gushaka inshuti.

 

Muri Kanama(8) 2016 ubwo yasuraga u Rwanda, Perezida Patrice Talon wa Benin yavuze ko yemera ibyagezweho n’ubutegetsi bwa mugenzi we Kagame, ndetse yifuza ko Benin hari ibyo yareberaho.

 

Muri Nzeri(9) 2016 Rwandair, kompanyi ya leta, yahise itangiza ingenzo zijya i Cotonou, na Abidjan.

Mu gihe umuturanyi wayo Guinea-Bissau umwaka ushize yasinye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda mu bucuruzi, uburezi, ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, Guinea (Conakry) nayo ubu irasa n’ishaka gufatanya n’u Rwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button