Amakuru

UR-Huye: Abanyeshuri bari kwivovotera imiyoborere y’iyi Kaminuza

Abanyeshuri baje gutangira amasomo tariki 5 Kamena 2023 mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, bibaza niba iriya tariki yo gutangira yaratunguye abacunga amacumbi, kubera akavuyo kagaragaye mu kuyatanga.

Ibi babivugira ko kuri iriya tariki nyine, ijoro ryarinze rigwa hari benshi muri bo bari batarerekwa aho bagomba kurara, ku buryo iby’iki kibazo bivuzwe mu itangazamakuru ari bwo abanyeshuri bari bayobewe aho bari bwerekere, bacumbikiwe mu byumba byari bitarahabwa ba nyirabyo.

Amakuru Dukesha Kigalitoday avuga ko, Bukeye bwaho hakomeje igikorwa cyo gushakira amacumbi abanyeshuri bavugaga ko bari barayemerewe, ariko n’ubundi hakomeje kugenda hagaragara abatari bwayabone ngo agishakishwa.

Nk’aho abasore ngo bari baraye bahawe icyumba cya 15 ahitwa Misereor, ariko kubera ko hari nijoro n’urugi rufunze, bumvikana n’uwari wamaze kwakira ubwishyu bw’ibyumba bwabo (ibihumbi 40 ku mwaka batangira rimwe) kuza mu gitondo, bagashaka ubashyiriramo indi cylindre, maze batungurwa no gusanga icyumba kirimo abandi barabirukana.

Abanyeshuri bibaza niba gutangira kwabo byaratunguye abatanga amacumbi
Abanyeshuri bibaza niba gutangira kwabo byaratunguye abatanga amacumbi
Mu bari batarabona amacumbi bavuga ko banayemerewe, hari abari bamaze kuyishyura bari bafite impungenge ko bashobora kutayabona, bikaba ngombwa ko bajya kuba hanze, ariko bakibaza niba bazasubizwa amafaranga yabo.

Si ubwa mbere ibi bibazo bivugwa muri Kaminuza y’U Rwanda dore ko abahaye  amakuru Kigalitoday dukesha iyi nkuru, bavuze ko ari akamenyero muri UR.

Abakozi bashinzwe isuku na bo wasangaga barimo kwibaza impamvu barimo gusabwa gutegura ibyumba bimwe na bimwe urebye bitari bigikoreshwa ari uko abanyeshuri bahageze, byatumye akazi kababana kenshi nyamara mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri barakoraga imirimo mikeya.

Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abanyeshuri muri UR-Huye, yabwiye KigaliToday ko ntakibazo kidasanzwe gihari ngo ahubwo ari ukubera ko abanyeshuri Bose baba babyiganira amacumbi Kandi mu byukuri ahari adahagije.

Kaminuza y’U Rwanda ikunzwe kunengwa n’abanyeshuri bayigamo bitewe ngo nuko babonamo akavuyi muri Gahunda zayo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button