AmakuruIbigezwehoImikinoMumahanga

Ikipe ya arsenal yifatanyije n’abanyarwanda mu bihe bikomeye byo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi Ku nshuro ya 28

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ikipe ya Arsenal yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe

Kuri uyu wa Kane tariki 07/04/2022, mu Rwanda hatangiye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ikipe ya Arsenal binyuze mu bakinnyi bayo ni bamwe mu bantu batandukanye bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gufata mu mugongo ababuze ababo mu mwaka wa 1994.

Ku butumwa banditse kuri Twitter ikipe ya Arsenal yagize iti “Twifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi “

Ubu butumwa bw’inyandiko buherekejwe n’ubundi butumwa bw’amashusho bugaragaramo abakinnyi batatu ba Arsenal barimo kapiteni w’iyi kipe Alexandre Laccazette, rutahizamu Eddie Nketiah ndetse na myugariro Rob Holding.

Muri ubu butumwa butangira Alexandre Lacazette agira ati “Duhaye icyubahiro abarenga miliyoni bishwe tunaha agaciro imbaraga n’umuhati w’abarokotse Jenoside”

Nketiah na Holding barakomeza bati “Nyuma y’imyaka 28, u Rwanda ni ikimenyetso cy’uko ikiremwamuntu gifite imbaraga zo kwihangana no guhinduka kandi gishobora kuvuka bundi bushya nyuma y’ibyago bikomeye.”

Si ubwa mbere abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bayobozi muri Arsenal bifatanya n’u Rwanda mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, nyuma y’aho iyi kipe itangiye imikoranire n’u Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button