AmakuruUbureziUbuvugiziUbuzimaUmutekano

Bugesera: Abandi banyeshuri baburiwe irengero

Nyuma y’iboneka ry’umwana w’umukobwa wo mu karere ka Nyagatare wigaga mu mashuri abanza ariko akaza kuburirwa irengero, bakaza kumusanga yari yashimutiwe muri Uganda n’umwalimu wamwigishaga ndetse yaranamuteye inda bakayikuramo, hongeye kumvikana irindi bura ry’abanyeshuri b’abakobwa babiri mu karere ka Bugeseri.

Aba bakobwa babiri bigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, ngo bamaze iminsi irenga ine baraburiwe irengero kuko ngo bagiye ku ishuri ntibagaruka.

Aba bana baburiwe irengero harimo uwigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ufite imyaka 14 n’ufite imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatatu.

Amakuru avuga ko aba bombi mu gihe cy’akaruhuko ka mbere ya saa sita, bagiye gukina nk’abandi bana ariko ntibongera kugaruka.

Umuyobozi Mukuru wa GS Ntarama, Kayijamahe Evariste, yabwiye IGIHE ko aba bana bakimara kubura bagerageje kubashakisha ariko birangira batababonye bituma bitabaza ubuyobozi bw’urwego rw’ubugenzacyaha mu Murenge wa Ntarama.

Umubyeyi wa Umwiza Aime Louange w’imyaka 14, Muhimpundu Agnes yavuze ko aba bana bamaze iminsi ine babuze nubwo babishyikirije inzego zitandukanye ngo zikurikirane iby’iki kibazo.

Ati “Twabuze umwana w’imyaka 14, yagiye ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri. Nyuma y’amasaha y’ikiruhuko ngo yagiye hanze y’ishuri ariko ntiyagaruka. Bakomeje gushakisha bagira ngo ni kwa kundi abanyeshuri bajya batoroka ikigo ariko birangira abuze.”

Yavuze ko guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru abo bana b’abakobwa bataraboneka nubwo byashyikirijwe inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ati “Kugeza aya masaha ntabwo turabona umwana ariko twamaze kubishyikiriza RIB na yo irimo gushakisha. Baracyakora iperereza kandi n’ubuyobozi bw’ishuri bwabidufashijemo.”

Muhimpundu yavuze ko bifuza gufashwa abana bakaboneka hakiri kare kugira bakomeze kwiga kandi n’ababyeyi babo batekane kuko bahangayikishijwe no kuba batazi aho abana baherereye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, Dr Murangira B. Thierry, yemeye ko ikirego cyakiriwe kandi bakiri gushakisha aho aba bana baherereye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button