AmakuruMumahangaUbuzima

Uganda: Abaganga bapfukamiye Museveni bamusaba kongera kwiyamamaza

Itsinda ry’abaganga muri Uganda ryatunguye benshi mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo bapfukamaga imbere ya Perezida Yoweri Museveni bakamusaba kuziyamamariza manda ya karindwi.

Aba baganga bahagarariye Uganda Medical Association (UMA) bari bitabiriye ikoraniro ryo gukunda igihugu mu murwa mukuru Kampala, aho ubakuriye yabayoboye mu gupfukama imbere ya perezida nk’uko amashusho y’ibinyamakuru byo muri Uganda byabyerekanye.

Mu ijambo rye, umukuru wa UMA, Dr Samuel Odongo Oledo, yashimagije Museveni ko yavuguruye urwego rw’ubuzima akanateza imbere imibereho y’abarukoramo, nk’uko ikinyamakuru Nile Post kibivuga.

Odongo yakomeje asaba Museveni kuziyamamaza mu 2026 nk’umukandida perezida, asaba bagenzi be gupfukama bakamwereka ubusabe bwabo.

Icyo gikorwa cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashinje iryo tsinda kuba abaja b’abanyapolitike.

Gusa nubwo aba baganga bakoze iki gikorwa, ishyirahamwe ryabo mu butumwa banyujije kuri Twitter ryitandukanyije na kiriya gikorwa rivuga ko “kidasobanura imikorere y’ishyirahamwe UMA.”

Iryo shyirahamwe rivuga ko UMA “igihe cyose ivugana na perezida mu nzira zemewe, za kinyamwuga, harimo kumushimira mu bihembo byacu bya buri mwaka.”

Museveni w’imyaka 78 ari ku butegetsi kuva mu 1986. Amatora rusange ataha ateganyijwe mu 2026.

Abaganga bapfukamye basaba Museveni kongera kwiyamamaza

Source: BBC

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button