Amakuru

Intara y’iburengerazuba yabonye Guverineri mushya

Ashingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, none ku wa 04 Nzeri 2023 Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zinyuranye mu buryo bukurikira:

▪︎Lambert Dushimimana, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Uyu Lambert agizwe Guverineri mushya w’intara y’iburengerazuba, nyuma y’iminsi itari myinshi uwari Guverineri wayo Bwana Habitegeko François yambuwe inshingano zo kuyobora iyi ntara.

Lambert Dushimimana yabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Usibye kuba intara y’iburengerazuba yabonye Guverineri mushya Kandi hari n’indi myanya yagiye ishyirwamo abayobozi mu bigo bitandukanye aho, ▪︎Tessi Rusagara, yagize umuyobozi Mukuru w’Agaciro Devolopment Fund
▪︎Armand Zingiro, Umuyobozi Mukuru wa REG
▪︎Dr Omar Munyaneza, Umuyobozi Mukuru, WASAC Group
▪︎Umuhumuza Gisele, Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi
▪︎Evariste Rugigana, Umuyobozi Mukuru wa RURA
▪︎Dr Carpophore Ntagungira, Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere wa RURA.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button