AmakuruUtuntu nutundi

Adil utoza APR FC agiye kujyana mu nkiko Radiyo Rwanda n’umunyamakuru wayo

Mohamned Adil Erradi umunya-Maroc utoza ikipe ya APR FC yarubiye cyane avuga ko agomba kujyana mu nkiko Radiyo y’Igihugu n’umunyamakuru wayo witwa Jean Claude Kwizera ngo watesheje agaciro impamya bumenyi n’ibyangombwa bye .

Mu minsi itambutse ubwo APR F yiteguraga Gor Mahia yo muri Kenya mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Champions League havuzwe amakuru y’uko umutoza Adil ashobora kudatoza uwo mukino kubera ko
ibyangombwa bye bitari byemewe na CAF.

Ababivugaga babishingiraga ku kuba CAF yaranze ko umunya-Brésil Robertinho atoza Gor Mahia mu mikino Nyafurika, bijyanye ko License ’B’ yo muri Brésil afite itemewe na CAF.

Kuri Adil hari amakuru yavugaga ko adashobora gutoza uyu mukino kuko impamyabumenyi afite ari iyo kongerera ingufu abakinnyi yahawe na UEFA.

Umutoza Adil yabwiye Itangazamakuru ko ntakabuza agomba kurega Radiyo Rwanda n’umunyamakuru wayo Kwizera ngo kuko bamutesheje agaciro ndetse n’ibyangombwa bye yaruhiye bakabiharabika ku karubanda ibintu avuga ko atakwihanganira na busa.

Ati: ” Umugabo witwa Kwizera Jean Claude ukora kuri Radiyo Rwanda yaratatse,yataka umutoza,yataka akazi kahashize h’umutoza
yataka n’impamyabumenyi y’umutoza “

Umutoza wa APR FC wavuze ko yubaha buri
Munyarwanda wese n’abanyamakuru bose,
yashimangiye ko umwihariko we ari umupira
w’amaguru, ndetse akaba afite abayobozi bagomba gukurikirana umunsi ku wundi
impamyabumenyi n’ubushobozi bw’abagize
inzego zose za APR aho kuba uriya munyamakuru.

Ku bwa Adil “Kuba yaravuze ko umutoza afite
imyamyabumenyi yo kongerera abakinnyi ingufu, yagiranye ikibazo n’ubuyobozi aho kuba umutoza. kubw’ibyo, agomba kuryozwa ibyo yavuze.”

Yunzemo ko kuba uriya munyamakuru
yaratangaje ariya magambo yise “ibintu
yahimbye” ari amakosa ya Radiyo yamuhaye
igihe n’umwanya, yiyemeza kuyijyana mu nkiko.

Ati: “Uyu munsi ngiye kubabwiza ukuri. Mbere na mbere ni igisebo kuri Radiyo iri ku rwego nka ruriya iha umwanya umuntu utazi ibya Siporo ahubwo uzobereye mubya Politiki akaza kuvuga ibya siporo akavuga umupira w’amaguru atazi ibyo aribyo,ikosa ni uwamuhaye akazi ngomba kurega Radiyo bigacika “

Adil yamaze gushaka abanyamategeko bazobereye muby’amategeko kugira ngo uyu munyamakuru atazagira undi muntu yibasira na Radiyo ishake abanyamakuru b’umwuga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button