Amakuru

Nyarugenge: Umugabo yicishije isuka umugore we

Nyuma yo gutwara umugore w’undi mugabo, bakamarana igihe ndetse bakanabyarana yaje gukeka ko umwana bahetse atari uwe afata umwanzuro ugayitse wo kwica umugore we.

Ibi ni ibyabereye mu mudugudu wa Kadobogo mu kagali ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ubwo umugabo witwa Singirumwe Cyprien yatabwaga muri yombi nyuma yo kwica umugore we ngo bicyekwa ko yamuhoye kuba umwana ahetse ashobora kuba atari uwe.

Nkuko bamwe mu baturanyi b’uyu muryango babitangarije Tv1 dukesha iyi nkuru, ngo hari murukerera rwo ku wa mbere, baza kumva urusaku rw’umugore utabaza avuga ngo aranyishe, kugeza ubwo yaje guceceka bahita bakeka ko amwishe.

” Twageze kumuryango dusanga harafunze, ariko umugore agakomeza gutaka avuga ko amwishe, noneho nyuma turi gupanga uko tugiye kwica urugi, twumva umugore aracecetse duhita dukeka ko amwishe. Nibwo wa mugabo yasohotse avuga ngo harya murashaka ko mfungura, ati reka nze ahita azana isuka agiye kuyitera umwe muri twe undi aba amufashe ukuboko, twinjiye dusanga bisa naho ariyo amaze kwicisha umugore we kuko yari afite igikomere gikomeye kumutwe.”

Abaturanyi ba Singiranumwe bavuga ko nabo yashatse kubatemesha isuka

Undi ati” namubajije nti ese wa mugabo we, uyu mugore wishe umuhoye iki, ntakindi yavuze yahindukiye arandeba araseka akomeza guceceka. Amakuru twumva nuko uyu mugore nawe yamutwaye undi mugabo, nta n’amezi abiri bari bamaze hano.”

Amakuru aturuka kandi mubaturanyi ba Singiranumwe, avuga ko uyu mugore yari asanzwe ababwira ko agirana amakimbirane n’umugabo we bityo ngo akaba abona isaha n’isaha yamwica.

Barasaba kandi ko uyu mwana usizwe na Nyakwigendera yakwitabwaho cyangwa agashakirwa umuryango, kuko ngo nubwo asigaranywe n’umuturanyi ariko nawe ni umupangayi Kandi nta bushobozi buhagije afite.

Kuri ubu Singiranumwe yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, naho umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button