AmakuruImikino

Hon.Bamporiki yagize icyo atangaza nyuma yuko atumye amavubi itsinzi akamutenguha

umwaka wose urirenze ikipe y’igihugu Amavubi iboneje igitego mu izamu inshuro imwe gusa mu mikino yose yakinnye, bikaba byarayongereye igitutu cyo kwinubirwa na bamwe mubakunzi bayo aribo banyarwanda muri Rusange.uko kwinubirwa kongeye kubaho ubwo yasozaga umukino yahuriyemo na cap-vert ukarangira batarebye mu izamu. ku ruhande rwa Bamporiki Eduard nawe utarawemye kugaragaza ko hari ibyo ikipe y’ u Rwanda itubahiriza ngo babone itsinzi kuri iyi nshuro noneho yayiciriye akari urutega, avuga ko atayigaye.

Hon. Eduard Bamporiki yagize ati”Umusaza umpanura ati: mwana wanjye,  iyo ingabo zirwanira u Rwanda zacitsemo igikuba, urugamba rwo kwimana u rwanda ruba rutangiye. abaranga b’u Rwanda#Amavubi  barakotana uko twabatumye, uwabagaya sinjye.kwizera we!!”

uyu mukino amavubi yangayijemo na cap-vert wabaye ukurikira uwabereye muri iki gihugu ku itariki ya 12,ugushyingo 2020, nabwo bikanganya ubusa ku busa.uyu ni umukino bakinnye babanje gusurwa na Hon.Bamporiki mu bugesera mbere gato yuko bafata rutema ikirere berekeza muri cap-vert akababwira amwe muri aya magambo ati”ukotane ukotanira u Rwanda…muri abadaheranwa b’u Rwanda, mujye ku ruhembe mugiye kurasaniraho tuzasigara tubarinyuma uko dushoboye ariko tugere kuri uyu mutsindo kuko turawushaka”

yakomeje agira ati” mugiye muri cap-vert muri abaranga b’u Rwanda, muzakine mukotana, mukotane murange u Rwanda, mukotane mutsinde rwose, mukotane mugaragaze aho u Rwanda rugeze.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yanganyije na cap-vert amahirwe yo kujya muri Can akomeza kuyoyoka

bimwe mubyaranze uyu mukino wabereye inyamirambo kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 ugushyingo 2020,ikipe y’u Rwanda yagaragaje imbaraga nyeya mu busatirizi noneho bihumira ku mirari ubwo Ally Niyonzima w’amavubi yahabwaga ikarita itukura ku munota wa 26 , bigatuma iminota yose y’umukino yari asigaye bakina bugarira , umukino ukarangira ari ubusa ku busa.

muri uyu mukino urwanda rwahise rugira amanota 2 mu itsinda F. birugabanyiriza amahirwe gusa iyo rutsinda cap-vert rwari kugira amanota 4. rugasigara rushakisha andi 4 arwambutsa ikiraro kerekeza muri Can2021. amakipe asigaye yo gukuraho amanota ni Mozambique na cameroon

muri iri tsinda F.Amavubi niyo yanyuma kuko yatsinzwe na Mozambique mu mukino ubanza 2-0, yongera gutsindwa na Cameroon 1-0, none kuri iyi nshuro yanganyije na cap-vert imikino yombi, ubanza nuwo kwishyura.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button