AmakuruIbigezweho

Nyamasheke: Bafatiwe mu bucuruzi bwa magendu y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, yafashe abantu bane bari bafite magendu y’amabalo atandatu y’imyenda ya caguwa.

 

Abafashwe ni Nyirahategekimana Jaqueline ufite imyaka 40 y’amavuko, Uwayo Jeanne D’arc w’imyaka 25, Mukundiyukuri Celine w’imyaka 28 na Nzakizwanayo Evelyne ufite imyaka 37. Nafatiwe mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano.

CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko aba bantu bafatiwe mu isoko, aho bari bagiye gucururiza iyi myenda ahagana saa Tatu n’igice za mu gitondo biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari abagore bari bazanye imyenda ya caguwa kuyicururiza mu isoko rya Rwesero, hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, abapolisi babasangana amabalo atandatu y’imyenda ya caguwa bari batangiye gufungura ngo bayigurishe, niko guhita batabwa muri yombi n’imyenda irafatwa ijyanwa ku Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Ishami rya Rusizi.”

CIP Rukundo yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi magendu y’imyenda ifatwa na ba nyirayo bagafatwa, akangurira abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko bunyuranyije n’amategeko kandi ko amayeri bakoresha agenda amenyekana ku bufatanye n’abaturage.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika.

Ingingo ya 87 y’Itegeko rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.

Abantu bane bafatiwe mu bucuruzi bwa magendu y’imyenda ya caguwa i Nyamasheke

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button