IyobokamanaMumahangaUbuzima

Umugabo wiyitaga umuhanuzi yatawe muri yombi, nyuma yo kwishyingira abarimo umukobwa we

FBI yatangaje ko umugabo wiyitaga umuhanuzi bigatuma yishyingira abagore 20 barimo n’abataragera imyaka y’ubukure yamaze gutabwa muri yombi.

Uyu mugabo utuye muri leta zunze ubumwe za America witwa Samuel Rappylee Bateman w’imyaka 46 ngo ubusanzwe ayobora idini rikomeye ku mahame n’imyemerere yo gushaka abagore benshi, rizwi nka Fundamentalist church of Jesus Christ of Latter -Day Saints.

FBI yatangaje ko mu birego bishinjwa uyu mugabo harimo kwishyingira abagore batari bageza imyaka y’ubukure kuko benshi muri bo bafite imyaka 15 y’amavuko barimo n’umukobwa we, ngo kandi aba bose yabakoreshaga ibikorwa by’ubukozasoni birimo nko gusambanira muruhame, kubacuruza n’ibindi.

Uyu Bateman kandi ashinjwa gutegeka abagabo batatu gusambanya abana be b’abakobwa barimo ufite Imyaka 12 y’amavuko ndetse babikora abahagarikiye.

Bateman ukomeje kwiyita umuhanuzi, agaragaza ko gusambanya abana be ntacyo bitwaye kuko ngo batanze ubuzima bwabo ku Mana, kandi ngo yizeye ko izavura imibiri yabo bakongera bagasubirana ubusugi bwabo.

Yatawe muri yombi muri nzeri ubwo yageragezaga kwambutsa abana bakiri bato, abajyana muyindi leta yo muri USA, bari mumodoka irimo indobo zidashishwa nk’ubwiherero.

Bateman yatangiye kwiyita umuhanuzi mu mwaka wa 2019, ari nabwo yatangiranga kuyobora iri torero rifite imyemerere yihariye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button