ImyidagaduroUtuntu nutundi

Paul umwe mu basaza bakunzwe n’abatari bake yapfuye

Paul, umwe mu basaza bakunzwe n’abatari bake kubera imivugire n’indeshyo y’abo kuri uyi wa 25 Ugushyingo 2022, hamenyekanye inkuru y’urupfu rwe yashenguye abatari bake.

Paul, peter na Andrew ni abasaza bamenyekanye mu biganiro bicishwa kuri imwe mu miyoboro ya YouTube mu Rwanda.

Aba basaza uko Ari batatu bavaga inda imwe batuye mu karere ka Musanze bwambere ubwo bamenyekanaga ni aho bakoraga akazi kubu seriveri muri imwe mu mahoteli y’imusanze aho abantu benshi batangariraga indeshyo yabo.

Paul wari mukuru muri aba basaza yari amaze iminsi yarahagaritse akazi kubera kugera mu zabukuru gusa yabaga ari kumwe na bagenzi be aho bakoraga,aba basaza mu biganiro byose bakoze ntibahuzaga ku myaka yabo hari naho bavugaga ko batayibuka.

Rudakubana Paul atabarutse nta mwana asize yewe nta n’umugore dore ko uko babanaga Bose bari bakiri ingaragu, kugeza ubu ntiharamenyekana ikishe uyu musaza ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo we wari ukiri mu rugo rwabo.

Paul wari umusaza mukuru mu bavandimwe be batatu bakunzwe n’abatari bake yapfuye

Src: kigalishow.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button