Utuntu nutundi

Ingabo z’U Rwanda muri Benin?

 

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Benin, Patrice Talon mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ahazwi nka Le Palais de la Marina, Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri,hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’umutekano, aho bishoboka ko ingabo z’u Rwanda zizoherezwa muri iki gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame wageze muri Bénin uyu munsi na mugenzi we Patrice Guillaume Athanase Talon basabwe gushyira umucyo ku by’amasezerano yashyizweho umukono by’umwihariko n’ay’imikoranire mu by’umutekano.

Perezida Kagame yavuze ko abizi ko hari ibibazo by’iterabwoba muri Afurika y’Iburengerazuba Bénin iherereyemo ariko ko atari ho honyine.

Mu gushaka umuti w’ibi bibazo, Perezida Kagame yavuze ko bisaba ubufatanye bw’ibihugu haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hanze
Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yavuze ko atari ibanga ko Bénin ifite ibibazo by’umutekano bituruka mu majyaruguru yayo ishobora gufatanyamo n’ingabo z’u Rwanda mu kubishakira ibisubizo.

Yahamije ko na rwo rwanyuze mu bikomeye igihe kitari gito ariko kuri ubu ingabo zarwo zikaba zifite ubunararibonye mu micungire y’umutekano.
Mu bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame muri Bénin harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo n’abandi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button