IbigezwehoImyidagaduroUtuntu nutundi

Ntibisanzwe: Amaze imyaka irenga 80 akorera ikigo kimwe

Ni gake cyane ndetse nta naho bikunze kugaragara kuri iyi isi ya Rurema, kubona Umuntu abaye umukozi w’ikiho runaka imyaka irenze 80, usibye nyiri kigo.

Aka gahigo ku isi kaciwe n’umusaza kuri ubu wukuje imyaka ijana, akaba avuga ko amaze imyaka 84 akorera Company ikora imyenda ngo kuko yatangiye kuyikoramo afite imyaka 14 y’amavuko gusa.

Igihe Walter Orthmann yari afite imyaka 14 gusa, nibwo yatangiye urugendo rwe rwo kwandika amateka ku isi. Yakoreye uruganda rumwe rukora imyenda muri Brazil imyaka irenga 84,byatumye ashimirwa na Guinness World Records.

Muri Mutarama 1938,nibwo Orthmann yatangiye imirimo ye muri Industrias Renaux S.A. icyo gihe umuryango we wari wugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, kandi wasangaga muri icyo gihe abana bemerewe kugira icyo bakora kinjiza amafaranga.

Orthmann yabwiye Guinness World Records ati: “Mu 1938, byari byemewe  ko abana bakora kugira ngo bafashe umuryango. Nk’umuhungu w’imfura mu bana batanu, mama yantwaye gushaka akazi mfite imyaka 14. ”

Orthmann avuga ko akazi ke ka mbere muri uru ruganda rw’imyenda yari umufasha mu bwikorezi. Yavuye aho,azamuka mu agurisha kugeza ageze ku mwanya w’umucungamutungo.

Mu gukura, umuryango wa Orthmann wari ugowe mu bukungu. Yagenzaga ibirenge agiye ku ishuri ariko agatsinda amasomo.

Kubera kumenya Ikidage,yahawe akazi muri uru ruganda ko kuba ukuriye ubucuruzi ndetse yatangaje ko icyatumye arama kuri aka kazi ari uko kamuhaga icyerekezo mu buzima.

Mu kazi ke uyu yagenze hirya no hino ku isi ndetse ahura n’abantu bashya benshi,ibyo avuga ko byamushimishije cyane kuko ngo yungutse inshuti nyinshi.

Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 100, uyu mugabo yagiriye inama abakiri bato ku kwita ku bihe barimo ubu aho kwibanda ku hahise n’ahazaza. Ibintu byahise bituma ashyirwa k’urutonde rw’abaciye uduhigo ku isi.

Igitabo cya mbere cya Guinness World Records cyatwaye akazi kenshi, harimo kumara amasaha 90 mu kazi mu byumweru byinshi byabanjirije gusohoka kwacyo mu 1955.

Orthmann amaze imyaka irenga 80 akorera ikigo kimwe

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button