Ubuzima

Abakorera mu biro (Offices) bibasirwa n’umubyibuho ukabije kurusha abandi

Kuba batabona umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo ituzuye no kunywa inzoga cyane, ni zimwe mu mpamvu zigaragazwa zituma abakorera mu biro(offices) bashobora kwibasira n’indwara zidakira ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’abandi.

Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwo muri 2022, bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita kubuzima RBC, aho bwagaragaje ko akenshi abakorera muri office badakunze kubona akanya ko kurya neza uko bikwiye ngo bitewe n’imiterere y’akazi bakora, ibi bikaba byatuma bakurizamo kurwara indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, Diabete n’izindi.

Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi ku wa 25 Gicurasi 2023, umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Francois Uwinkindi, yavuze ko ku kazi ariho abantu bamara amasaha menshi ariko ugasanga uburyo babayeho, burimo uko bakoresha aho bicara ndetse n’ibyo barya bititabwaho, ari nabyo akenshi bikunze gutera ibibazo birimo umubyibuho ukabije, ushobora gutera indwara zimwe na zimwe.

Ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda bagera kuri 44% by’abakozi bakorera mu biro, bafite umubyibuho ukabije, urengeje uko bagombye kuba bameze, icyo ni ikibazo gikomeye kubera ko abantu birirwa bicaye, ntibabona umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri, cyangwa ugasanga n’iyo bagiye kurya bariye nabi, batumye za fast food, kubera ko adafite umwanya wo gusohoka ngo ajye kuri resitora kugura cyangwa kurya indyo iboneye. Aha ni hahandi ushanga bari kurya twa Pizza, Bagger n’ibindi Kandi bibangiriza ubuzima.”

Nibura buri mwaka ku isi hapfa abantu barenga miliyoni 41 bazize indwara zitandura, bangana na 74% by’abapfa muri rusange, ariko igiteye impungenge kugeza ubu ni uko abagera kuri miliyoni 17 muri bo bapfa batarageza imyaka 70, abagera kuri 86% akaba ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), kivuga ko ingengo y’imari igenda ku bantu bagize indwara zabaye karande bakura ku mirimo, yikubye inshuro zirenze ebyiri mu gihe cy’imyaka 5, kuko mu 2017-2018 yari miliyoni 264, akaza kugera kuri miliyoni 768 muri 2021-2022.

Iki kigo kandi kigaragaza ko Aya mafaranga agenda kuri aba bantu barwaye izi ndwara zitandura, akenshi aba ari igihombo kuko zishobora kwirindwa.

Raporo ku bijyanye n’imirire ya 2020 [Global Nutrition Report], yagaragaje ko mu Rwanda igitsinagore bangana na 11.5% bari hejuru y’imyaka 18, bafite umubyibuha ukabije. Abagabo ni 2.5%, naho abana bari munsi y’imyaka itanu ni 1.1%.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu byo kuvura umubyibuho ukabije bwagaragaje uburyo umuntu ashobora kuwurwanya abifashijwemo no guhindura imirire, gukora imyitozo ngororamubiri, n’ibindi.

Abantu bafite umubyibuho ukabije babashije kugabanya ibiro ku kigero cya 10% babifashijwemo n’imiti no guhindura imibereho bari basanzwe babamo.

Ikinyamakuru news-medical.net kivuga ko ubushakashatsi bwakorewe muri Atlanta/Georgia mu nama yateranye tariki ya 12 Nyakanga 2022 bwagaragaje ko gutakaza ibiro ku kigereranyo cya 10% bigira inyungu nyinshi ku buzima bw’umuntu.

Abakoze ubu bushakashatsi bwamuritswe tariki 12 Nyakanga 2022, bavuze ko guta ibiro ku kigereranyo cya 10% bigira inyungu nyinshi ku buzima zirimo kurinda indwara umuntu zitandukanye ziterwa no kugira umubyibuho ukabije.

Igabanuka rya 10% ry’ibiro n’ikintu gikomeye mu buvuzi kuberako bihuzwa no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zishobora gutera umutima na Diyabete umuvuduko mwinshi w’amaraso, ibinure byinshi (cholesterol) hamwe n’ibibazo byo gusinzira by’uturemangingo no kuba umuntu yakora ingendo mu buryo butamugoye no kugira ubuzima bwiza.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button