Umutekano

DRC: Mai-Mai yatangiye kwica abasirikare ba FARDC

Abarwanyi b’imwe mu mitwe iri gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo FARDC kurugamba rwo guhangana na M23, batangiye kwica bamwe mu basirikare ba leta babashinja kuba Abatutsi.

Umusirikare wishwe na Mai-Mai usanzwe Uri mu mitwe ifasha iki gisirikare cya FARDC, yitwa Lieutenant Adrien Gahaya.

Amakuru aturuka muri Congo, avuga ko uyu musirikare witwa Gahaya Adrien, yiciwe muri Lokarite ya Kimoka akaba yakomokaga muri Sheferi ya Burundi.

Uwatanze amakuru, yavuze ko Lieutenant Gahaya Adrien yishwe arashwe n’abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai APCLS bari mu bufatanye bw’imitwe yiyemeje gufasha FARDC mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23.

Hari abandi basesenguzi kandi bavuze ko uyu musirikare yakekwagaho kuba yashakaga gusanga umutwe wa M23, ku buryo iraswa rye ryagizwemo uruhare na FARDC yamuteje uyu mutwe kugira ngo umwice.

Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye impfu z’abasirikare ba FARDC bishwe bazira ko ari abo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse bamwe bakaba baragiye bagaragara bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ku manywa y’ihangu kandi muruhame.

Lt. Adrien Gahaya wishwe na Mai-Mai

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button